Bugesera FC yakubye kabiri agahimbazamusyi ku bakinnyi nibatsinda APR FC
C.
Bugesera FC irimo gutegura umukino ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu buryo budasanzwe, inashyiriraho agahimbazamusy abakinnyi nibaramuka bayitsinze.
Aba bakinnyi bamaze iminsi itatu mu mwiherero, ubuyobozi bw’ikipe bwabemereye ko nibaramuka batsinze APR FC bazakubirwa kabiri amafaranga y’ishimwe basanzwe babona ku mukino batsinze. Aya makipe yombi ubundi mu mateka nta guhangana gusanzwe guhari ariko birasa n’ibitangiye uyu mwaka aho Bugesera FC iguriye abakinnyi bakomeye (...)
Bugesera FC irimo gutegura umukino ifitanye na APR FC
kuri uyu wa Gatandatu mu buryo budasanzwe, inashyiriraho agahimbazamusy
abakinnyi nibaramuka bayitsinze.Bugesera FC irimo gutegura umukino ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu buryo budasanzwe, inashyiriraho agahimbazamusy abakinnyi nibaramuka bayitsinze.
Aba bakinnyi bamaze iminsi itatu mu mwiherero, ubuyobozi bw’ikipe bwabemereye ko nibaramuka batsinze APR FC bazakubirwa kabiri amafaranga y’ishimwe basanzwe babona ku mukino batsinze. Aya makipe yombi ubundi mu mateka nta guhangana gusanzwe guhari ariko birasa n’ibitangiye uyu mwaka aho Bugesera FC iguriye abakinnyi bakomeye (...)
Aba bakinnyi bamaze iminsi itatu mu mwiherero, ubuyobozi bw’ikipe bwabemereye ko nibaramuka batsinze APR FC bazakubirwa kabiri amafaranga y’ishimwe basanzwe babona ku mukino batsinze.
Aya makipe yombi ubundi mu mateka nta guhangana gusanzwe guhari ariko birasa n’ibitangiye uyu mwaka aho Bugesera FC iguriye abakinnyi bakomeye barimo Kwizera Olivier, Iradukunda Bertrand, Mugenzi Bienvenu bose bakiniraga APR FC, ikanongeraho umutoza Mashami Vincent wayitoje akanayihesha igikombe cya shampiyona.
Umukino wa mbere ugiye guhuza aya makipe kuva aba bakinnyi n’umutoza berekeje muri Bugesera FC bawuteguye ku buryo bukomeye cyane.
Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Silas Mbonimana, aganira na IGIHE yagize ati “Umukino wa APR FC turawiteguye gusa, iyo twitegura ikipe ikomeye nk’iriya tuba tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi. ; abakinnyi rero bari mu mwiherero kuva kuwa Gatatu aho dufata umwanya tukaganira nabo kuko urumva ntabwo byoroshye ni ikipe iri ku mwanya wa mbere, guhura nayo bisaba kuba umeze neza mu mpande zose.”
Anavuga ku gahimbazamushyi, ati “Ubusanzwe iyo tugiye gutangira shampiyona tuganira n’abakinnyi ku duhimbazamusyi twa buri mukino ariko tukanababwira iyo bazabona ikubye kabiri bitewe n’uko iba ikomeye cyane cyane ku makipe aba arimo kwitwara neza muri icyo gihe. Ubu rero APR FC nk’ikipe oyoboye urutonde umukino wayo nawo uri mu iyo ikomeye cyane.”
Uyu muyobozi yavuze ko abakinnyi babo ngo barimo kugaragaza inyota nyinshi yo gutsinda APR FC by’umwihariko aba bakinnyi bayivuyemo bo ngo umukino bawufashe nk’udasanzwe, barashaka kwereka ikipe yabasezereye ko bari bashoboye.
Ku kibazo cy’abafana bashobora kuzaza ari benshi bikaba byateza ikibazo cy’umuvundo cyangwa umutekano muke bitewe n’ikibuga kitazitiye neza ku buryo hari abagisimbuka, Mbonimana yavuze ko bizeye ko nta kibazo kizahaba kuko abashinzwe umutekano biteguye kandi anasaba abafana kuzitwararika bakareba umukino neza nta gusagarirana.
APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 inganya na Rayon Sports mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 25.
Mu mikino ibiri yahuje aya makipe umwaka ushize, APR FC yose yarayitsinze harimo 2-0 mu mukino ubanza na 1-0 muwo kwishyura.
Mashami Vincent wahoze atoza APR FC ubu agiye guhura nayo bahanganye ari muri Bugesera FC
Umuzamu Kwizera Olivier ufatira Bugesera FC umwaka ushize yari umuzamu wa mbere wa APR FC
Ku kibuga cya Bugesera haba hari abafana benshi cyane iyo habaye umukino